Gakenke: Abo muri Green Party bibukijwe guhashya no kurandura ingengabitekerezo ya Genocide ari umukoro wa buri wese

Abagize shyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu (Rwanda Green Party) , bahagarariye abandi mu Karere ka Gakenke bibukijwe ko guhashya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari umukoro wa buri wese, kugira ngo bakomeze gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda. Ibi byabwiwe abahagarariye abandi muri iri shyaka mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, mu […]

Posted on: 12:28, 1 Apr 2025

0

218 Views

Abagize shyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije mu (Rwanda Green Party) , bahagarariye abandi mu Karere ka Gakenke bibukijwe ko guhashya no kurandura ingengabitekerezo ya Jenoside ari umukoro wa buri wese, kugira ngo bakomeze gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ibi byabwiwe abahagarariye abandi muri iri shyaka mu Karere ka Gakenke kuri uyu wa 28 Werurwe 2025, mu nama yahujwe n’amahugurwa bigishwa ku guharanira ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda, banibutswa amahame y’iri shyaka harimo kurengera ibidukikije nk’imwe mu nkingi za mwamba zaryo.

Muri ibi biganiro bibukijwe kandi ko umutekano w’Igihugu urinzwe neza kandi ko ari igihe cyo kugaragaza ukuri kw’ibirimo kuba hagashakwa ibisubizo binyuze mu nzira y’amahoro. Ibi babibwiwe mu gihe u Rwanda ruri mu bihe bitoroshye byo guhangana n’ibibazo by’intambara iri muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, inarushinja uruhare muri iyi ntambara.

Hakizimana Jean Bosco ni chairman w’ishyaka Green Party mu Karere ka Gakenke, avuga ko kurwanya ikintu cyose cyahungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda ari inshingano zabo, yongeraho ko batazigera barebera aho amacakubiri yaturuka hose.

 

Ati” aho tuba mu muryango, muri sosiyete ni inshingano zacu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge nk’inkingi ya mwamba y’igihugu cyacu, kandi tugomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside kuko tuzi aho yagejeje Igihugu, tutifuza na rimwe kuhasubira”

Iraguha Marie Joselyne nawe yunzemo   ati” nk’uko Perezida ahora abitwibutsa utazi iyo ava ntanamenya iyo ajya, tuzi aho amacakubiri yatugeze tubura abacu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, rero iryo curaburindi twarivuyemo ntitwifuza kuhasubira n’uwabigerageza wese ntitwabimwemerera ni ukubirwanya twivuye inyuma”

Umuyobozi w’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party Dr.Frank Habineza, avuga ko ubutumwa bwihariye bwari bugeneye abarwanashyaka ari ukurwanya icyacamo ibice ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwa no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Agira ati” ubutumwa bw’umwihariko twabahaye, ni ukubashishikariza guharanira ubumwe n’ubwiyunge by’abanyarwa, no gukomeza kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Yongeyeho ati” bijyanye n’uko muri iyi minsi mu Karere k’ibiyaga bigari cyane mu gihugu cya Congo aho abari mu bwoko bw’abatutsi barimo kwicwa, babuzwa uburenganzira bwabo, dukwiriye kubyamagana tukanirinda ko byagera mu gihugu cyacu, ikituraje ishinga ni ukunga ubumwe”

Ibiganiro nk’ibi bihuza Abarwanashyaka b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, bimaze gukorerwa mu turere tw’intara y’amajyaruguru turimo Musanze, Rulindo na Gakenke, bikaba biteganyijwe ko bizakomereza no mu tundi turere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *