Yarinze agera igihe cyo kubyara atazi ko atwite

Mu rugo rw’umugabo w’imyaka 43 uzwi ku mazina ya Giacomo Paoli ubu haravuga impundu, ni nyuma y’uko uwo bashakanye yibarutse ariko bibatunguye, dore ko umunsi nyirizina warinze ugera umugore we aziko arwaye umutwe n’ibicurane bisanzwe. Iyi nkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’u Butaliyani aho Giacomo n’umugore we Valentina bakomoka, ivuga ko mu ijoro […]

Posted on: 16:23, 20 Jan 2025

0

241 Views

Mu rugo rw’umugabo w’imyaka 43 uzwi ku mazina ya Giacomo Paoli ubu haravuga impundu, ni nyuma y’uko uwo bashakanye yibarutse ariko bibatunguye, dore ko umunsi nyirizina warinze ugera umugore we aziko arwaye umutwe n’ibicurane bisanzwe.

Iyi nkuru yagarutsweho n’ibinyamakuru byinshi byo mu gihugu cy’u Butaliyani aho Giacomo n’umugore we Valentina bakomoka, ivuga ko mu ijoro rya taliki 14 Mutarama 2025 aribwo uyu mugore yibarutse umwana w’umukobwa, gusa icyabaye amayobera akaba ari uburyo yatwite akarinda abyara ngo nta kanunu kabyo yari azi.

Mu mezi macye yatambutse, nibwo Valentine yabonye ko inda ye iri kugenda yiyongera, gusa ngo yabifashe nk’ibisanzwe kuko ngo bijya bimubaho iyo yariye amafunguro arimo ifarini; nk’imigati, pizza n’ibindi. Yemwe ngo yagerageje kujya kwa muganga ngo bamurebere niba umubiri we udafite ikibazo cyo kwihanganira “gluten”, ikinyabutabire kiba mu mafarini, abaganga baramushwishuriza.

Valentine yabwiye itangazamakuru ko atigeze ahangayikishwa no kubura imihango, kuko ngo asanzwe agira ukwezi guhindagurika, bikaba atari ubwa mbere yari abuze imihango igihe kirekire.

Umunsi abyaraho yari yiriwe mu kazi, ariko akumva atameze neza. Igicuku kinishye rero ahagana mu ma saa munani z’ijoro, yaje gufatwa n’isesemi nyinshi atangira no kuruka. Umugabo abonye ko akomeje kuremba niko kubaduka ajya kumugurira imiti kuri farumasi, maze abahakora banamubwira ko ngo muri ako gace hari ikibazo cya gripe, bamuha imiti baranamuhumuriza ko umufasha we ari buze kumera neza.

Hakurikiyeho gutungurwa

Giocomo avuga ko yahaye umugore imiti avanye kuri farumasi ariko akabona ntacyo iri gutanga. Yatunguwe no kumva Valentine amubwiye ko afite ibimenyetso bisa n’iby’umubyeyi ugiye kubyara, dore ko basanzwe banafite umwana.

Mu gihe nyamugabo atari yasobanukirwa n’ibyo aribyo, umugore yamusabye kureba ibimubayeho, maze ngo abona umutwe w’umwana uri gusohoka, nta zindi mbaraga zidasanzwe umwana n’urureri rukimufasheho ngo ba!

Giacomo avuga ko hakurikiyeho umutuzo udasanzwe wamaze amasegonda macye, ntawuvuga, ntagikoma, maze ngo umwana ahita arira nkuko bisanzwe bigenda ku mwana ukivuka! Birumvikana ko yahise yiyambaza imbangukiragutabara, maze umwana na nyina bajyanwa kwitabwaho kwa muganga.

Ikinyamakuru 7sur7.be dukesha iyi nkuru kiravuga ko Michela (izina ryahawe uyu mwana w’umukobwa), yavutse afite ibilo 3,3650 ndetse n’uburebure bwa sentimetero 51. Kuri ubu we na nyina bakaba bameze neza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *